Print

Umukobwa yarumye udusabo tw’intanga tw’umukunzi we anamutera icyuma amuziza kumuca inyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 2336

Uyu mugore yatereye icyuma uyu mukunzi we imbere y’inshuti zabo ahita apfa ndetse ibi yabikoze nyuma y’iminsi mikeamurumye amabya.

Cordelia Farrell yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa kwica umukunzi we Wayne Coventry w’imyaka 36,nyuma y’amakimbirane bagiranye bikarangira amutereye icyuma mu rugo rw’umuvandimwe we ruherereye ahitwa Bromsgrove muri Worcestershire, Kuwa 14 ukwakira umwaka ushize.

Mbere y’ibyumweru bike mbere y’uko Farrell atera icyuma umukunzi we,yari yakoze amahano asohora uyu mugabo amukuruye imyanye ye y’ibanga ndetse aranayiruma nkuko urukiko rwa Worcester rwabitangaje.

Ubwo uyu mugore yari afungiwe iki cyaha,yabwiye abapolisi ko we n’uyu mukunzi we umwe bizarangira apfuye.

Umucamanza yabwiwe ko aba bombi bari bamaranye imyaka ibiri n’igice babana ariko umubano wabo wari mubi cyane kuko bahoraga barwana bapfa gucana inyuma n’ishyari.

Umushinjacyaha witwa Dayfdd Enoch QC yabwiye urukiko ati “Imbere y’abantu 3,ukekwaho icyaha yinjiye mu gikoni afata icyuma agitera Wayne Coventry washakaga guhangana nawe.

Yazamuye iki cyuma akimutera mu gituza acyinjiza ahareshya na sentimetero 9 bimuviramo urupfu.Yahise yitura hasi nta n’iminota 2 yamaze.

Bwana Enoch yavuze ko umwe mu batangabuhamya yamubwiye ati "Yarimo guseka ubwo yamukuragamo iki cyuma ubona ko yari yishimiye ibyo yari amaze gukora.

Mu rukiko uyu mugore yahakanye ko atishe uyu mukunzi we gusa na Polisi yahishuye ko bwa mbere yarumye uyu mugabo we imyanya y’ibanga ndetse ngo umurambo w’uyu mugabo wavaga amaraso mu gituza mu maso no mu myanya y’ibanga.

Urubanza rw’uyu mugore ruracyakomeje.