Print

FARDC yishe abarwanyi 4 ba FDLR inafata mpiri umu Ofisiye wayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 3271

N’ubwo umuvugizi wa FARDC yirinze kugira byinshi avuga kuri iyi mirwano, amakuru avuga ko yatangiye ubwo inyeshyamba za Mai Mai CMC zifatanyije na FDLR zashakaga kwigarurira agace ka Mai Mai NDC Nduma ya Col. Guido Shimirayi uherutse kwirukanwa shishi itabona mu ngabo za FARDC.

Usibye gutakaza abasirikari bane, FDLR yanatakaje umu-Ofisiye ufite ipeti rya Lieutenant, wafashe mpiri n’ingabo za FARDC, ndetse zikaba zarabashije no kugumana ibirindiro byazo mu bice zari zifite, nk’uko byavuzwe n’umwe mu basirikari ba FARDC utashatse ko amazina ye ajya hanze.

Mu minsi ishize, Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko agiye kwimurira ibirindiro by’ingabo za FARDC mu mujyi wa Goma, kugira ngo akemure ikibazo cy’umutekano mucye cyakomeje kuvugwa igihe kinini muri ako gace.

FDLR ni ni umutwe w’inyeshyamba zigizwe na benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko bakaza guhungira muri DR Congo ari naho bakomereje ibikorwa byabo by’imirwano, ndetse bakaba baranagiye bafata abagore ku ngufu inshuro nyinshi.

Source: IGIHE