Print

Dani Ceballos yahishuye impamvu yahisemo kugaruka muri Arsenal akanga kugumana na Zidane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 October 2020 Yasuwe: 2407

Ceballos watanze umusaruro ufatika mu mwaka yamaze atijwe muri Arsenal,yavuze ko yaryohewe n’uburyo Arsenal yamufashemo bituma yifuza kongera gukorana na Arteta wamubwiye ko yakunze imikinire ye.

Uyu munya Espagne yagiye abura umwanya wo gukina muri Real Madrid ndetse ngo yabonaga bishobora kongera kumubaho iyo ayigumamo ariyo mpamvu yahise asaba kugaruka muri Arsenal ngo imufashe gutera imbere nkuko yabibwiye Marca.

Yagize ati “Nabwiye Real Madrid ko Arteta yifuza ko ngaruka.Bansabye gutegereza ukwezi, ariko mbabwira ko nshaka kugaruka mu ikipe yanjye aho nisanga neza cyane.Uricara ukabona ko imikino ya Euro na Olimpike zigiye kuza ukumva ko ugomba kuzafasha igihugu cyawe.

Hamwe na Mikel nongeye kubona ibyishimo nk’umukinnyi ndetse nk’umuntu kandi ibyo n’ingenzi kuri buri mukinnyi wese.”

Ceballos ntabwo yumvikana n’umutoza Zidane kuko ubwo yagarukaga mu ikipe muri 2019 uyu musore w’imyaka 24 yakinnye imikino 2 gusa.

Kuva Ceballos yagera mu ikipe ya Arsenal,amaze gukina imikino 43 ndetse amaze kubanza mu kibuga imikino 3 muri 4 imaze gukinwa ariyo mpamvu yanahamagawe mu ikipe y’igihugu ya Espagne.

Ikipe ya Arsenal yiyemeje kwishyura imishahara ya Ceballos muri uyu mwaka w’imikino ariko nta mafaranga yo kumutira yahaye Real Madrid.

Mikel Arteta yasabye ubuyobozi bwe ko mu masezerano yo kumutira hajyamo ingingo yo kumugura ariko Real Madrid irabyanga ivuga ko imubonamo ubushobozi bwazayifasha mu myaka iri imbere.

Ceballos yafashije Arsenal gutwara FA Cup iheruka ndetse uburyo ari gukina muri iyi minsi buratanga icyizere ko azayigirira akamaro kanini muri uyu mwaka.


Ceballos niwe wisabiye kugaruka muri Arsenal