Print

Igishishwa cy’umuneke mu byagufasha guhagarika gusaza k’uruhu n’iminkanyari

Yanditwe na: Martin Munezero 11 October 2020 Yasuwe: 8806

Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy’ubuzima bw’abantu, mu gihe uruhu rwatakaje ubutoto, rugahinduka nk’urudasanzwe, rugatemba kandi rugatakaza ugukomera

Nubwo rimwe na rimwe, gusaza k’uruhu hamwe n’iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y’ubuzima nko kunywa itabi, ntabwo bigushimisha, kandi mu gihe hariho byinshi mu ma farumasi byagufasha nk’amavuta, hamwe n’uburyo bundi bw’ubwiza bwo gukemura iki kibazo, umuti wo mu rugo usanzwe kandi udafite ingaruka ni igitekerezo cyiza.

Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n’ibintu karemano burigihe n’uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n’ibisanzwe / nta miti kandi nta n’ubwo bigira ingaruka mbi.

Igishishwa cy’umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n’inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy’umuneke ukajya ugisigaho.

Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by’imineke igishya.itarasa n’iyaboze.


Comments

Mukankunzurwanda Epiph anie I live in Gakenke district 14 June 2023

Ndabakunda cyane imiti yanyu ingirira akamaro nkunda gukurikira videos zanyu.


serge 6 May 2022

Icyo gishishwa igikorwsha kangahe ku mu nsi? Mu minsi ingahe?


serge 6 May 2022

Icyo gishishwa igikorwsha kangahe ku mu nsi? Mu minsi ingahe?