Print

Nzabarushimana Eric wari Agronome w’umurenge yari kuri moto agongana n’igare ahita apfa

Yanditwe na: Martin Munezero 13 October 2020 Yasuwe: 4059

Yakoze impanuka ubwo yari kuri moto yerekeza ahitwa mu Rukomo. Amakuru avuga ko yagonganye n’igare ahita apfa.

Umunyonzi wari ku igare kugeza twandika inkuru yari akiri mu Bitaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Beningoma Oscar yabwiye Umuseke ko uriya mukozi yakoze impanuka ahita apfa.

Ati: “Nibyo yakoze impanuka mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (tariki 11 Ukwakira 2020), twabuze imbaraga bikomeye kuko yari agifite imyaka 30.”

Nyakwigendera yari atarashaka umugore.