Print

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yamwise “umuhanuzi waturutse ku mana”anavuga ko atanduye Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 October 2020 Yasuwe: 3150

Uyu mugore ufite ubwenegihugu bwa Brazil,n’umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga yanenze amakuru avuga ko musaza we yanduye Covid-19 kuko ngo ari umuhanuzi waturutse ku mana.

Uyu mugore yavuze ko umujinya nyuma yo kumenya ko musaza we w’imyaka 35 yasabye indi laboratwari nyuma y’aho iya Portugal yagaragaje inshuro 2 ko yanduye iki cyorezo.

Iyo Laboratwari ya 3 yagaragaje ko ibisubizo bya Cristiano Ronaldo bidahwitse bitera urujijo benshi barimo n’abagize umuryango we.

Ronaldo yahise yurizwa indege yihariye imwerekeza I Lisbon ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yaraye itsinze Sweden ibitego 3-0.

Benshi bibajije uko uyu rutahizamu yanduye Covid-19 kandi yari amaranye na bagenzi be iminsi 10 ndetse bon ta n’undi wanduye iki cyorezo.

Katia wabaye umuhanzi bigatuma abengukwa n’umugabo wo muri Brazil bakajyana muri iki gihugu,yavuze ko atishimiye amakuru yavuzwe kuri musaza we.

Ati “Niba Cristiano Ronaldo yafasha isi yose gukanguka,navuga ko ari umuhanuzi waturutse ku mana.Ntekereza ko abantu benshi bemera ibyorezo,ibipimo,n’ingamba zifatwa nkanjye ariko uku n’ukubeshya ntigeze mbona kuva nabaho.

Uyu munsi nasomye interuro nakunze cyane igira iti “Turekere aho kuba ku isi nk’ibipupe.Buri wese nafungure amaso ye.”

Kuwa 13 Ukwakira 2020,nibwo kizigenza Cristiano Ronaldo wari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Portugal yakuwe mu mwiherero nyuma yo gupimwa agasangwa yanduye icyorezo cya Covid-19.

Itangazo ryasohowe n’abashinzwe ikipe y’igihugu ya Portugal,bavuze ko Ronaldo yasanganwe Coronavirus,ariko nta bimenyetso yagaragazaga gusa yasabwe kwishyira mu kato mu gihe runaka hanyuma akabona gusubira muri Juventus.

Itangazo rigira riti “Cristiano Ronaldo yakuwe ku kazi k’ikipe y’igihugu nyuma yo gusanganwa Covid-19,ntazahura na Sweden.Uyu munya Portugal ameze neza,nta bimenyetso agaragaza ndetse ari mu kato.”

Ronaldo yahawe indege ikora nk’Imbangukiragutabara yihariye yerekeza mu Butaliyani kujya mu kato no kwitegura kugaruka mu kibuga.