Print

Bruce Melodie yagowe no gusubiza Mariya Yohana wamubajije impamvu asigaye aririmba indirimbo zuzuyemo ibishegu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 October 2020 Yasuwe: 13545

Mu kiganiro cyanyuze kuri Isibo TV, uyu muhanzi yari yasuye Mariya Yohana baganira ku ngingo zitandukanye ndetse babazanya ibibazo by’amatsiko haba ku muziki wabo ndetse n’ibindi bibazo byo mu buzima busanzwe.

Mariya Yohani yabajije Bruce Melodie impamvu asigaye aririmba indirimbo zirimo ibishegu muri iki gihe.

Ati “Indirimbo usigaye uririmba muri iki gihe… zaduteye gusakuza nk’abantu bakuru tuti ese uriya mwana araririmba ibiki, tukifata gutya [yifashe ku munwa nk’umuntu wumiwe], tukayoberwa…. Ngaho mbwira !”

Bruce Melodie wabaye nk’ugowe no gusubiza iki kibazo yabanje kubwira Mariya Yohani ko ziriya ndirimbo yaziretse yagiye mu bindi gusa aza kuvuga ko ikibazo bagira nk’abahanzi b’uyu munsi ari uko badafite abababanjirije benshi bo kureberaho no kwigiraho.

Yagize ati “Ziriya ndirimbo rero […] Ziriya ndirimbo ubundi naranaziretse, nari mfite nkeya nananiwe no guhimba izindi nkazo, ubu rero nagiye mu bindi.

Nyine urumva biranagoye, abantu batubanjirije muri bake cyane kandi namwe uba ubona muri mu zindi nshingano cyane kuruta umuziki, rero ntabwo dufite abantu benshi bo kwigiraho.

Kuba umuhanzi yagwa mu ikosa birashoboka ahubwo kutabimenya nicyo kibazo, naho kugeza ubu namenye ibyo aribyo, narasobanukiwe cyane.”

Mariya Yohani yanasabye Bruce Melodie gukomeza kuririmba indirimbo nziza zirimo amagambo y’urukundo ariko akirinda gukoresha mu mashusho abakobwa bambaye utwenda tugufi cyangwa indi myambaro ishobora kugaragaza ibice by’ibanga ku mibiri yabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard,aherutse gutangaza ko Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu ariko arebye nabi ashobora kwisanga abakunzi be bamushizeho mu gihe yaba akomeje kuririmba ibishegu.

Yagize ati”Iyo umuntu ahisemo gutanga ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ubundi ni agahomamunwa. Tuba twagize ibyago. Ubusambanyi rero burahanirwa, mu muco wacu ntitubwamamaza. Sinshobora kuba ndi muri Minisiteri ngo ishyigikire, itere inkunga umuhanzi wamamaza ubusambanyi, nasezera.”


Comments

Muvunyi 18 October 2020

Mwaramutse,

Turasaba minisiteri y’urubyiruko gushiraho , equipe yigenzura indirimbo zabahanzi, mbere ko isohoka.
Bizafasha abahanzi gukorera mu muco.

Murakoze
Tel: 0782686020


17 October 2020

Byo birakabije pe noneho abakobwa Bo akoresha mu ndirimbo bamazeho,ntakubeshye naramukundaga bisigaye binanira no kureba indirimbo ze