Print

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’Inteko rusange ya FERWAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 October 2020 Yasuwe: 4773

Muri iyi nama hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC.

Indi myanzuro yafashwe:

Abakinnyi b’abanyamahanga bazaguma ari 3.

Aaron Rurangirwa yasimbiye Gasingwa Michel

Rurangirwa Aaron ni we usimbuye Gasingwa Michael uherutse kwegura ku mwanya wa komisiyo y’abasifuzi.

Ikibazo cy’abanyamahanga 5 kizaba cyigwaho, barakomeza kuba 3.

Amafaranga angana na miliyari ebyiri na miliyoni maganatanu n’ibihumbi magana abiri n’ibihumbi makumyabiri n’icyenda (2500,290,000 Frw) niyo yamurikiwe abanyamuryango nk’umutungo winjiye kuri konti za Ferwafa, aturutse ahatandukanye iri shyirahamwe risanzwe rikura ubushobozi burifasha gukora akazi ka buri munsi.

Muri aya mafaranga yose yinjiye, hasohotse arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda (300,000,000 Frw) yagiye mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abakozi ba Ferwafa mu kazi kabo ka buri munsi.

FERWAFA,yemeje abanyamahanga batatu, ari bo: Nyanza FC,Scandinavia WFC isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere muri ruhago y’abagore na The Winners Football Center iba mu karere ka Muhanga.

Perezida wa Ferwafa yamenyesheje abanyamuryango ko bagiranye ibiganiro n’abaterankunga barimo uruganda rw’ibinyobwa rwa Bralirwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) kizajya cyerekana imikino ya Shampiyona.