Print

Abantu 04 bo mu mujyi wa Kigali banduye Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 October 2020 Yasuwe: 1361

Abasanzwemo Coronavirus uyu munsi bose uko ari 4 bagaragaye mu mujyi wa Kigali.Umubare w’abamaze gukira bose hamwe ni 4,797.Abakirwaye ni 165 mu gihe abamaze gupfa bose ari 34.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya yaburiye abaturage b’iki gihugu ko ukwiyongera kw’abandura Covid-19 gushobora kuganisha iki gihugu ku kongera kubona imibare myinshi y’abandura n’abapfa nk’uko byari bimeze mbere y’uko bashyiraho gahunda ya Guma mu Rugo.

Minisitiri Mutahi Kagwe yavuze ko ubwandu bwatangiye kwiyongera muri iki gihugu ubwo Perezida Uhuru Kenyatta yafataga icyemezo cyo koroshya zimwe muri gahunda zari zarashyizweho zo kwirinda iki cyorezo.

Mutahi yavuze ko kuva mu kwezi gushize ubwandu bwa Covid-19 bwazamutse buva kuri 4% bugera kuri 12%. Uretse abandura yanavuze ko umubare w’abashyirwa muri serivisi ishinzwe kwita ku ndembe wiyongereye.

Ati “Nta gushidikanya ko turi kwibonera ko itsinda ry’abaganga bacu bari kuvuga ko hari ukwiyongera k’ubwandu, nta gushidikanya turi kugana mu kindi cyiciro gishya cy’iki cyorezo.”

Yakomeje agira ati “Uku kwiyongera turi kubona nti guturuka ku busa, kwatewe no guhonyora amabwiriza n’inama z’inzobere zacu.”

Kugeza ubu muri Kenya abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 bose hamwe babarirwa mu bihumbi 44 mu gihe abamaze guhitanwa nacyo bagera kuri 832.