Print

Anthony Joshua na Ighalo barakajwe na Leta ya Nigeria yishe abaturage bigaragambya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 October 2020 Yasuwe: 1091

Abarimo Anthony Joshua na rutahizamu wa Manchester United,Odion Ighalo bamaze kugaragaza ko badashyigikiye Leta ya Nigeria kubera ubu bwicanyi bwakozwe n’abashinzwe umutekano.

Abanya Nigeria hirya no hino ku isi bakomeje kwigaragambya bamagana ubwicanyi n’urugomo rukomeje gukorwa n’umutwe wa polisi witwa Special Anti-Robbery Squad (SARS).

Uyu mutwe washeshwe kuwa 11 Ukwakira uyu mwaka ariko abaturage baracyigaragambya bawamagana ariko abantu 2 baraye barasiwe mu myigaragambyo kuri uyu wa kabiri.

Ingabo za Nigeria zavuze ko atarizo zarashe aba bantu ariko ubu bwicanyi bwakongeje uburakari bw’ibyamamare bitandukanye bifitanye isano n’iki gihugu kiri mu bikize ku isi.

Anthony Joshua ukina iteramakofe mu bafite ibiro byinshi yamaganye ubu bwicanyi agira ati “Ibyabaye biteye agahinda,kwica no guhohotera abantu ni bibi cyane.Byose byatewe n’uko abantu bavuga ko bashaka kuba mu mahoro?.Ndasaba imana ngo ikingurire imiryango intwari za Nigeria.Ntabwo ibi ari byiza kuri njye.Ndi gushaka ibitaro ngo mbafashe,mbahe ibyokurya n’ibindi bakeneye.Impinduka zigomba kuba.”

Rutahizamu wa United,Ighako we yagize ati “Bayobozi ba Nigeria,biteye agahinda kuba muri kwica abaturage banyu,kohereza abasirikare kurasa abaturage bari kwigaragambya baharanira uburenganzira bwabo?.Ntabwo bikwiriye.Ntewe isoni namwe.Turabarambiwe kandi ibi ntitwabyihanganira.”

Ighalo wakiniye Nigeria imikino 35 mbere y’uko asezera,yasabye isi yose gusengera Nigeria no gukurikira ibiri kubera muri iki gihugu.