Mugunga Yves yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku ruhande rwa APR FC, naho Muhadjili Hakizimana aza kwishyura kuri coup franc mu gice cya 2, atsinda ikipe yahozemo.
Aya makipe yombi azakina undi mukino mu mpera z’iki cyumweru kuri stade de Kigali.
Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga, aheruka kubwira abanyamakuru ko bateganya gukina imikino irindwi ya gicuti mbere yo kwitabira irushanwa rya CAF Champions League mu Ugushyingo, aho ine muri iyo izaba ari iy’imbere mu gihugu.
Ati “Imyiteguro iragenda neza, dufite akazi katatworoheye ko guhagararira u Rwanda no gutanga abakinnyi mu Amavubi. COVID-19 sindi buyivugeho kuko twese yatugezeho ku Isi yose, ariko twe mu Rwanda yadukozeho kurusha abandi kuko nk’ibi bihugu duturanye, igifite imikino mike kiri ku mukino wa gatandatu muri shampiyona, twe nta n’umwe turabona.”
“Mu myiteguro dukora, turasabwa gukora cyane, nitugira Imana COVID-19 ikagenda bukeya, duteganya ko tuzashaka imikino ya gicuti ari hano mu Rwanda byibura nk’imikino ine, no mu mahanga byibura imikino nk’itatu, ku buryo tubaye dufite imikino irindwi mu maguru hari ubwo byadufasha.”
APR FC na AS Kigali zizakina ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup hagati ya tariki ya 20 n’iya 29 Ugushyingo 2020.