Print

Tundu uri kwiyamamariza kuba Perezida wa Tanzania yifashishije indirimbo ya Bob Marley yigarurira imitima y’abaturage

Yanditwe na: Martin Munezero 22 October 2020 Yasuwe: 2038

One love, one heart, let’s get together and feel all right. One love one heart, give thanks and praise to the lord and I will feel all right.Icyo n’igice cy’indirimbo One love ya Bob Marley iri kuri alubumu ye yitwa Exodus yashyize ahagaragara mu mwaka 1977.

Iyi ndirimbo iri kunganira umunyepolitike Tundu Lissu ubarizwa mu ishyaka rya Chadema wiyamamariza kuyobora Tanzania, dore ko hose yiyamamariza yahisemo kuyifashisha ndetse birigutanga umusaruro kuko abayumvise bose basanzwe bakunda Bob Marley bahagarika ibyo bakoraga byose bakajya kubyina no kumva ibyo abahishiye.

Uretse kumutega amatwi , uyu munyepolitike arashyigikiwe cyane no kumuhundagazaho amafaranga ugereranyije n’abo bahatana.

Tanzania iri mu bihugu byimakaza imyidagaduro by’akarusho umuhanzi dore ko hari n’abafite imyanya ikomeye mu nzego za Leta nk’umuhanzi akaba n’umudepite ‘Jaguar’