Print

Ishyaka rya Kabila ryigumuye kuri Perezida Felix Tshisekedi

Yanditwe na: Martin Munezero 24 October 2020 Yasuwe: 3517

Intandaro y’ibi byose ni uko Perezida Tshisekedi aherutse kurahiza abacamanza, ihuriro rya FCC rivuga ko ritabazi; bityo kubarahiza bikaba byari binyuranyije n’ibigenwa n’Itegekonshinga rya Repubulika.

Irahiza ry’aba bacamanza ryatumye abayobozi bakuru muri FCC baterana kuri uyu wa 22 Ukwakira 2020, banzuye ko batiteguye gukorana n’abacamanza Perezida Tshisekedi yarahije “mu buryo bunyuranyije n’itegeko.” Umwanzuro wafatiwe muri iyi nama werekeye aba bacamanza, wasomwe na Didace Pembe wagize uti:

Uburyo bwo gushyiraho abacamanza ntibwahindutse. Kuva ishyirwaho ryabo ridakurikije itegeko hashingiwe ku Itegekonshinga, FCC ntabwo ibazi (abacamanza), ndetse ntizita ku bikorwa bazakora.

Ubwo Perezida yafataga inshingano zo kuyobora RDC asimbuye Joseph Kabila, bagiranye amasezerano ya politiki yo gusaranganya imyaka y’ubuyobozi hagati ya FCC na CACH; haba mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Guverinoma, mu butabera n’ahandi.

Gusa FCC muri iyi nama yakoze, yavuze ko igikorwa cya Perezida Felix Tshisekedi gishobora gutuma iri sezerano riseswa, aya mahuriro yombi akabana nk’umugore n’umugabo batasezeranye kubana (cohabitation).