Print

Umutoza wa FC Barcelona yandagaje cyane VAR nyuma yo gutsindwa na Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 October 2020 Yasuwe: 2976

Koeman yavuze ko batigeze batsindwa na Real Madrid ahubwo VAR ariyo yakoze ku ikipe ye bigatuma itsindwa biriya bitego.

Ibintu byazambye cyane ku ruhande rwa FC Barcelona ubwo myugariro Clement Lenglet yakururaga umupira wa Sergio Ramos mu rubuga rw’amahina hanyuma abari kuri VAR basaba umusifuzi kureba iri kosa byatumye atanga penaliti yinjijwe na kapiteni wa Real Madrid Ramos.

Koeman yabwiye Barca TV ati “Ibyemezo byose bisigaye bifatwa biba biturwanya.Mu mikino 5 ishize nta mwanzuro uturengera wafashwe.Hari penaliti yakorewe Messi kuri Sevilla ntiyatangwa ndetse n’ikarita itukura kuri Getafe.Penaliti yatanzwe uyu munsi nayo ntisobanutse.

Sinemera ko yari penaliti.Ibyemezo bisigaye bifatwa muri Espagne bisigaye birwanya FC Barcelona.”

Abafana ba Betis nabo barakaye cyane kuko rutahizamu wabo witwa Toni Sanabria nawe yakorewe ikosa risa nk’iryakorewe kuri Ramos ariko ntihatangwa penaliti.

Umwe mu bayobozi bo muri FC Barcelona y’abagore n’ikipe ya kabiri yarengereye ajya ku mbuga nkoranyambaga atuka bikomeye VAR ariko nyuma yisamye yasandaye asaba imbabazi.

Barcelona ikomeje kugana ahabi muri La Liga,kuko mu mikino 5 imaze gukina iri ku mwanya wa 12 n’amanota 7 mu gihe Real Madrid ari iya mbere n’amanota 13.


Koeman ntiyemera Penaliti yahawe Real Madrid


Comments

Alexis 27 October 2020

Nihatar iyo barca itsinzwe ntibura ibyivuga😁😁😁😁😁