Print

FARDC yigambye guha isomo inyeshyamba zo mu Burundi izigera kuri 30 zihasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 October 2020 Yasuwe: 2203

Izi ngabo za FARDC zarashe ku birindiro by’izi nyeshyamba muri aka gace ko muri Teritwari ya Mwenga mu rukerero rwo ku munsi w’ejo zihita zibifata ndetse zihitana abasirikare 27.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo,Capt. Dieudone Kaseleka yagize ati “Byari saa cyenda n’igice zo mu rukerera ubwo ingabo za FARDC zigaruriraga ibirindiro by’inyeshyamba za FNL ziyobowe na Aloys Nzabampema.”

Mu mwaka ushize nibwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko zatangije "ibitero bikomeye" ku mitwe y’inyeshyamba ziri ku butaka bwayo zirimo za ADF mu gace ka Beni,FARDC,RUD URUNANA,Red Tabara n’izindi.

Inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania mu Ukwakira 2019 yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo.

Nyuma y’iyo nama, umuvugizi wa FARDC General Léon Kasonga yabwiye abanyamakuru ko ubwo bufatanye bwagombaga gukorwa ariko "nta ngabo z’ibi bihugu zije kurwanira ku butaka bwa DR Congo".

Muri iki gitero cyagabwe ku munsi w’ejo,FARDC yavuze ko yatakaje abasirikare 3 mu gihe abandi 4 bakomeretse.

Muri Mata 2019, Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gikorera muri batayo ya 3304 iri mu misozi miremire ya Uvira cyemeje ko cyirukanye inyeshyamba za FNL mu birindiro biri mu Magunda, Ruminuko, Kakuku ndetse na Maheto aho FARDC yari imaze icyumweru cyose mu ntambara n’aba barwanyi b’Abarundi.

Icyo gihe, Kapiteni Dieudonne Kaseleka yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bishe inyeshyamba z’Abarundi 35 zirimo n’abayobozi babiri bakuru b’uyu mutwe w’inyeshyamba za FNL, bafata n’imbunda zikomeye nyinshi.


Comments

kamana 26 October 2020

Umunyamakuru nadukure murujijo ni FLN cgwa ni FNL?


kamana 26 October 2020

Umunyamakuru nadukure murujijo ni FLN cgwa ni FNL?