Print

Umunya-Kenyakazi Irene ufite ikamba rya Miss Africa Calabar 2019 yagaragaje urukundo akundamo Andy Bumuntu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 October 2020 Yasuwe: 7399

Uyu mukobwa uri mu Rwanda,kuva ku mugoroba wo ku uyu wa Kane tariki 22 Ukwakira 2020, mu mpera z’iki Cyumweru yatemberejwe muri Parike y’Akagera.Ubwo yari mu modoka, yasangije abamukurikira kuri Instagram ibyishimo yatewe no kumva umuziki wa Andy Bumuntu.

Mu magambo ye yagize ati ”Andy Bumuntu niwe muhanzi nkunda inaha, nkunda kumva ijwi rye. Byambera byiza guhura nawe.”

Aya magambo yari aherekejwe n’umuziki wa Andy Bumuntu mu ndirimbo aherutse gusohora yise “Kk 509 St”.

Uyu mukobwa ari mu Rwanda aho yari yitabiriye irushanwa ryo gushakisha umukobwa uzitabira irushanwa rya Miss Africa Calabar 2020.