Print

Israel Mbonyi yegukanye igihembo cy’umwaka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba

Yanditwe na: Martin Munezero 27 October 2020 Yasuwe: 1215

Uyu muhanzi yishimiye iki gihembo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati” Mbwira yatoranyijwe nka Album ya Gospel Nziza y’umwaka wa 2020 Muri Eastern Africa, mwakoze cyane Maranatha Awards.”

Uyu muhanzi niwe munyarwanda wenyine ugaragara ku rutonde rw’abegukanye ibi bihembo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyo babara Afurika y’Iburasirazuba muri Maranatha Awards baba bavuga ibihugu nka Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi, Tanzania, Ethiopie, Eritrea, Somalia na Sudani y’Epfo.

Iyi album ‘Mbwira’ ya Israel Mbonyi iriho indirimbo nka Mbwira nyine yanayitiriye, Karame, Intashyo, Number one, Yankuyeho urubanza, Indahiro, Sinzibagirwa,Hari ubuzima na Nzi ibyo nibwira.

Byari byitezwe ko mu mpera za 2020 ari bwo Israel Mbonyi yiteguraga gukora igitaramo cyo kumurika iyi album ku mugaragaro, ariko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibi birori.

Hari amakuru mashya avuga ko uyu muhanzi ashobora kumurika iyi album ye nshya yifashishije ikoranabuhanga.