Print

Tanzania: Zimwe mu mbuga n’ikoranabuhanga zahagaritswe

Yanditwe na: Martin Munezero 27 October 2020 Yasuwe: 812

Amakuru avuga ko urubuga rwa Twitter rwahagaritswe imbere muri Tanzania no hakurya mu birwa bya Zanzibar.

Impirimbanyi zo muri Tanzania ni zo zemeje ko ruriya rubuga rwabaye ruhagaritswe, zinashimangira ko kuruhagarika byanagize ingaruka no ku zindi mbuga Nkoranyambaga nk’urwa Telegram.

Abari basanzwe bakoresha Twitter bavuga ko ubu bari gukoresha VPN (Virtual Private Network), gusa bakavuga ko na yo iri gukora bigoranye.

Urubuga rwa Twitter rwahagaritswe muri Tanzania, nyuma y’amasaha make sosiyete z’itumanaho muri kiriya gihugu zihagaritse uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi bwa terefoni.

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho muri Tanzania (TCRA) ubwo cyatangazaga ibyo guhagarika ubutumwa bugufi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, cyavuze ko bene buriya butumwa bishobora kugira ingaruka mbi ku matora rusange yegereje, bityo bukaba buhagaritswe hagati y’itariki ya 24 Ukwakira n’iya 11 Ugushyingo.

Perezida John Pombe Magufuli uhabwa amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora Repubulika ya Tanzania mu myaka itanu iri imbere, azaba ahanganye mu matora na Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe wakunze kumushinja guhohotera abamushyigikiye.