Print

Josep Maria Bartomeu yamaze kwegura ku buyobozi bwa FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 October 2020 Yasuwe: 1471

Josep Maria Bartomeu ntiyahiriwe n’umwaka wa 2020 kuko nyuma yo kunyagirwa kwa FC Barcelona na Bayern Munich ibitego 8-2 mu mikino ya ¼ cya UEFA Champions League iheruka yasabwe kwegura na benshi mu bakunzi ba FC Barcelona.

Uyu muyobozi wa FC Barcelona yahuye n’ikindi kibazo gikomeye cyo guhangana no kuguma mu ikipe kwa kapiteni Lionel Messi wifuje kuva mu ikipe mu kwezi kwa Cyenda biturutse ku miyoborere mibi y’ikipe yatumye umusaruro mu kibuga uzamba.

Ku munsi w’ejo nibwo Josep Maria Bartomeu yavuze ko nta mpamvu yo kwegura afite nubwo benshi bari bamutakarije icyizere ariko inama yabaye uyu munsi yari rurangiza kuko yamuhiritse ku butegetsi.

Yagize ati "Ntabwo aricyo gihe cyiza cyo kwegura.Nta muntu witeguye gufata ibyemezo ndamutse neguye.Icyemezo cyo kwegura nticyigeze kiza mu bwenge bwanjye.Ntibibaho."

Biravugwa ko amahirwe menshi ari uko Messi ashobora kongera amasezerano muri iyi kipe kuko ntiyacanaga uwaka na Josep Maria Bartomeu.

Ubwo Messi yafataga icyemezo cyo kuguma muri FC Barcelona atabishaka,yashinje perezida Josep Maria Bartomeu, kumubeshya ko yemerewe kugendera ubuntu igihe ashakiye yafata umwanzuro agashaka impamvu zidahwitse.

Ati "Nabwiye ikipe na Perezida ko nshaka kugenda.Nabimubwiye umwaka wose.Natekerezaga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakiri bato ndetse ntekereza ko igihe cyanjye muri Barca cyarangiye.Numvaga mbabaye kuko nifuzaga kuzarangiriza umupira hano.

Wari umwaka ugoye.Naragowe cyane yaba mu myitozo,mu mikino no mu rwambariro.Buri kintu cyose cyarankomereye bigera ubwo mfata umwanzuro wo gushakisha ibyishimo ahandi.

Ntabwo iki cyemezo cyaje nyuma yo gutsindwa na Bayern.Oya.Nari maze igihe kinini mbitekereza.

Nabwiye Perezida,agahora ambwira ko nyuma y’umwaka w’imikino nemerewe gufata umwanzuro w’uko nzagenda cyangwa nzaguma mu ikipe gusa ntiyarinze ijambo rye.

Bavuze ko ntabivuze mbere ya tariki 10 Kamena birengagiza ko kuwa 10 Kamena twarimo guhatana muri La Liga,duhanganye n’iyi Coronavirus mbi yangije umwaka w’imikino.

Iyi niyo mpamvu igiye gutuma nguma mu ikipe.Ngiye kuguma mu ikipe kubera ko perezida yambwiye ko impamvu imwe yatuma ngenda ari uko hakwishyurwa miliyoni 700 z’amayero ziri mu masezerano,kandi ibyo ntibyashoboka."

Josep Bartomeu w’imyaka 57, yaguze abakinnyi benshi bari bafite amazina nka Coutinho,Griezmann,Dembele n’abandi ariko bahombeje ikipe ku buryo bubabaje bituma igira umusaruro mubi cyane.