Print

Startimes izereka abakiriya bayo imikino y’umunsi wa 02 w’amatsinda ya Europa League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2020 Yasuwe: 788

Amakipe ahagarariye Ubwongereza uko ari 03 yatsinze imikino yayo y’umunsi wa mbere wa Europa league ndetse ategereje kongera kwitwara neza ku munsi wa Kabiri uteganyijwe kuri uyu wa Kane.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, afite impamvu nyinshi zo gukina neza Europa League kuko yagowe n’intangiriro za shampiyona aho amaze gutsindwa imikino 3 u mikino 4 aheruka gukina aho aheruka gutsindwa na Leicester City igitego 1-0.

Icyakora mu cyumweru gishize Arsenal yitwaye neza iturutse inyuma itsindira I Vienna ikipe ya Rapid Wien ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Europa League.

Kuri uyu wa Kane, Arsenal irakira Dundalk,yitabiriye imikino y’amatsinda ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo.

Mu mwaka w’imikino 2016/17,Dundalk yabaye ikipe ya mbere yo muri Irlande ibonye amanota muri iri rushanwa ubwo yanganyaga na AZ Alkmaar ikanatsinda Maccabi Tel Aviv.

Nyuma yo gutsindwa na Molde mu mukino wa mbere,Dundalk ifite umusozi ukomeye wo kurira ku kibuga Emirates cyane ko abafana ba Arsenal bizeye kubona indi ntsinzi.

Ku ruhande rwa Tottenham Hotspur, igiye kwerekeza mu Bubiligi guhangana na Antwerp nyuma y’iminsi 3 gusa itsinze ikipe ya Bunley igitego 1-0 bigoranye.

Umutoza wa Spurs,Jose Mourinho,yatwaye iki gikombe kabiri mu myaka yashize ari kumwe na Manchester United na Porto muri 2003.

Mourinho ari kwikomanga mu gatuza kubera ibigwi afite muri Europa League.Yagize ati “Ibigwi nakoze ni byiza.Nakinnye iri rushanwa 2 ngera ku mukino wa nyuma 2 ndetse nditwara 2.Muri Europa League sindasezererwa.”

Leicester City yatangiye neza shampiyona ndetse na Europa League.Iri ku mwanya wa 04 muri Premier League n’amanota 12 aho irushwa inota rimwe na Everton na Liverpool za mbere.

Iyi kipe nayo ihagarariye Ubwongereza,izakina na AEK Athens mu mukino wa 2 wa Europa League wo mu itsinda Group G.

Leicester yatsinze Zorya Luhansk ibitego 3-0 mu mukino wa mbere, mu gihe AEK yo yatsinzwe na Braga 3-0.

Abakunzi ba ruhago muri Afurika yose bazishimira kureba uko ibi bigugu bizesurana ku mashusho y’urwererane[HD] ya Startimes yaguze uburenganzira bwo kwerekana iyi mikino muri Afurika yose.

Ntuzatume iyi mikino iryoshye igucika,ngo wihere ijisho ibitego n’amacenga biba muri Europa League.

By Peter Auf der Heyde