Print

Rubavu: Polisi yafashe umugabo wiyitaga Komanda wa Polisi akambura abamotari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 October 2020 Yasuwe: 2034

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo Mutuyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari yari amaze kwambura amubwira ko ari Umuyobozi wa Polisi muri Sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi.

Yagize ati: “Ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukwakira Mutuyimana yahagaritse umwe mu bamotari bakorera mu gasanteri ka Bugeshi amwambura ibyangombwa asanga hari bimwe mu byangombwa adafite amwaka amafaranga ibihumbi icumi umumotari yamubwiye ko ntayo afite. Mutuyimana yahise ahamagara nyiri moto amubwira ko ari komanda wa Sitasiyo ya Bugeshi amusaba kumwoherereza amafaranga ibihumbi 10 kugira ngo arekure Moto ye.”

CIP Karekezi akomeza avuga mu gihe nyiri moto yari atarohereza amafaranga, Mutuyimana yahise yambura moto umumotari, ikofi yarimo amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibyangombwa byose arabijyana.

CIP Karekezi yagize ati: “Umumotari yabonye Mutuyimana amujyaniye moto n’ikofi irimo ibyangombwa n’amafaranga yihutiye kuza kuri Sitasiyo ya Polisi gutanga amakuru abaza niba Polisi y’u Rwanda ariko isigaye ikora. Abapolisi bahise bajya gushaka Mutuyimana bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga.”

Mutuyimana yahise asanganwa moto n’ibyangombwa by’umumotari ariko amafaranga yo yari yatangiye kuyanywera. Yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, ko nta mupolisi waka amafaranga umuturage kugira ngo amuhe serivisi cyangwa ngo amwake amande atagira inyemezabwishyu.

Yakanguriye abaturage kuba maso kuko hadutse abantu bakora ibyaha biyitirira inzego z’umutekano. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Mutuyimana David arakekwaho ubwambuzi no kwiyitirira urwego adakorera.