Print

Umusaza yakase ubugabo bwe nyuma yo gushinjwa n’umuryango kubukoresha ahaza abagore n’abapfakazi bo mu Mudugudu

Yanditwe na: Martin Munezero 28 October 2020 Yasuwe: 3049

Uyu musaza w’imyaka 70, umuhinzi w’icyayi ukomoka mu gace ka Getarwet mu karere ka Bureti, mu ntara ya Kericho, muri Kenya, kuri ubu arima arwana n’ubuzima bwe mu bitaro bya Litein Mission Hospital nyuma yo kwikata ubugabo bwe.

Umuyobozi wungirije wa Getarwet, Sylvester Sigei, wemeje ibyabaye kuri uyu wa mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2020, yavuze ko uyu musaza yafashe icyuma cyo mu gikoni atemagura ubugabo bwe nyuma y’uko umuryango we wamushinje ko “abukoresha mu guhaza” abagore bo mu mudugudu cyane cyane abapfakazi aho kugirango ashakishe ibyo kugaburira umuryango we. Sigei yagize ati:

“Igihe umugore w’uyu mugabo n’abana be bahanganaga n’umugabo kubera gutakaza amafaranga macye bakura mu cyayi ayajyana mu bagore bo mu mudugudu, uyu mugabo yahakanye icyo kirego maze ku buryo butunguranye ahitamo guca ubugabo bwe.”

Uyu muyobozi yatangaje ko uyu mugabo afite hegitari enye z’icyayi umuryango we uvuga ko batigeze bishimira agahimbazamusyi k’icyayi katanzwe n’ikigo gishinzwe iterambere ry’icyayi cya Kenya nubwo ari bo bacyitaho. Sigei yongeyeho ati:

“Mu bindi birego bashinjaga uyu mugabo ni uko yanakoresheje agahimbazamusyi k’icyayi mu kubaka inzu ihoraho kuri umwe mu bapfakazi ateganya kuzungura nyamara ntabwo yubakiye inzu nziza umuryango we.”

Amakuru aturuka muri ibyo bitaro uyu mugabo ari kuvurirwamo avuga ko inzira yo kongera guteranya ubugabo bwe yamaze amasaha atatu.

Ku wa kabiri tariki 27 Ukwakira, Dr Phillip Blasto aganira na Standard Digital yatangaje iyi nkuru hanze y’ibitaro bya Litein, yavuze ko umurwayi ameze neza, yongeraho ati:

“Ibyo ni byo dushobora kuvuga ubu.”