Print

Tanzania: Haravugwa ibikorwa by’ihohoterwa ry’abaturage mbere y’amatora y’uyu munsi

Yanditwe na: Martin Munezero 28 October 2020 Yasuwe: 1001

Ni amatora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite impungenge z’uko ashobora kurangwa n’uburiganya, nk’uko Ibiro Ntaramakuru Associated Press byabitangaje.

Abantu 9 barashwe na Polisi biyongera ku bandi babiri Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania rivuga ko barashwe mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza mu mujyi wa Nyamongo.

Tundu Lissu uhagarariye ririya shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu, yavuze ko yababajwe cyane na ririya raswa, asaba abaturage kwigabiza imihanda basaba ubutabera.

Ishyaka ACT Wazalendo ryo rivuga ko mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru mu birwa bya Zanzibar, Polisi yarekuye urufaya rw’amasasu nyuma y’uko abaturage bari bagerageje guhagarika abasirikare gushyira udusanduku tw’itora ku biro by’itora mbere y’igihe cyateganyijwe, abantu 9 barapfa abandi 10 bakomereka bikabije.

Umunyamabanga wa ACT Wazalendo, Pavu Juma Abdalla, yabwiye Associated Press ko ibintu muri Tanzania bishobora kuba bibi, nyuma y’itabwa muri yombi ry’abarenga 100.

Abari btawe muri yombi barimo na Maalim Seif Sharif Hamad uhagarariye ririya shyaka mu matora yo muri Zanzibar wafatiwe ku biro by’itora ejo ku wa Kabiri, gusa aza kurekurwa.

Aha muri Zanzibar haravugwa umubare munini w’abasirikare n’abapolisi bakoreshaga ibyuka biryana mu maso batatanya abaturage bari bishe amabwiriza yo kuguma mu ngo.

Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania bavuga ko ababashyigikiye bakomeje kwicwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya kiriya gihugu, Simon Sirro, yavuze ko nta muntu n’umwe wigeze araswa.

Polisi ya Tanzania ivuga ko yamaze guta muri yombi abantu 72 bazira kwangiza ibikoresho byo ku biro by’itora.

Ku rundi ruhande Ravina Shamdasani, Umuvigizi w’Ibiro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko atewe ubwoba by’umwihariko n’amakuru y’iraswa ryo muri Zanzibar, ati:

Dukomeje guhangayikishwa n’igabanuka ry’umwanya wa demokarasi mu gihugu, hamwe n’amakuru ateye ubwoba yo gutera ubwoba, gutotezwa, gutabwa muri yombi ku bushake ndetse n’ibitero by’umubiri byibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko ishyaka CCM rya Magufuli ryashyizwe hejuru muri ariya matora.

Si ubwa mbere muri Tanzania havugwa iraswa ry’abantu mu gihe cy’amatora. Human Rights Watch ivuga ko mu matora yo muri 2001 abantu bagera kuri 35 bararashwe abandi basaga 600 barakomereka, ubwo bamaganaga ibyavuye mu matora bavugaga ko yaranzwe n’uburiganya.