Print

Umugore yakase ubugabo bw’umugabo we amuziza gutera inda undi mugore

Yanditwe na: Martin Munezero 29 October 2020 Yasuwe: 3186

Ibi bibaye nyuma y’amezi ane gusa abapolisi bo muri iyi Leta bataye muri yombi undi mugore w’ imyaka 32 y’amavuko witwa Halima Umar, waciye igitsina cy’umugabo we akoresheje icyuma, amuziza gushaka undi mugore.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo abantu bateraniye kuri uyu mugabo uzwi ku izina rya Babangida ariko bakunze kwita izina rya Bangis, uri mu kigero cy’imyaka 30, yakomeretse bikabije ku gitsina nyuma yuko umugore we agerageje kumutema, Bangis yahise ajyanwa mu bitaro byigenga kugira ngo avurwe.

Ibi byabereye mu gace ka Appawa, mu nkengero z’akarere ka Lau, ahagana mu ma saa 12h15. igihe Bangis yari asinziriye.

Nk’uko amakuru akomeza abitangaza, umwe mu baturanyi w’uwahohotewe avuga ko Bangis yagiye ku isoko, nuko nyuma yaho ubwo yari ananiwe yahisemo kuryama.

Yavuze kandi ko Bangis yari atarabyarana n’umugore we. Ati:

“Mu gitondo, umugore yamuciye ubugabo kubera ko ngo yateye inda undi mugore. Bangis yagerageje kwirwanaho ashobora kwambura umugore we icyuma, ariko umugore na we yikomerekeje muri icyo gikorwa. Abaturanyi bumvise induru bavuza induru mu nzu maze bihutira gutabara ariko bageze mu nzu yabo niko guhura n’icyo kibazo kibabaje ”.

Tumubajije impamvu yagerageje guca ubugabo bw’umugabo we, umugore yashubije agira ati:

“Bibiliya ivuga ko tugomba guca ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma umuntu akora icyaha.”

Ubwo amakuru yatangazwaga ejo hashize, umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi, DSP David Misal, yari ataremeza ibyabaye.


Comments

Kamanzi 29 October 2020

Ubwo iyaba ari umuislam bababavuze ko aricyihebe cyintagondwa