Print

Zinedine Zidane yavuze ku kibazo cya Benzema na Vinicius cyatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 October 2020 Yasuwe: 2807

Rutahizamu Karim Benzema yagaragaye abuza myugariro Ferland Mendy kudahereza umupira Vinicius Jr bakinana kubera ukuntu yapfushaga ubusa imipira yose yahabwaga ku mukino wa Champions League baheruka kunganyamo ibitego 2-2 na Borussia Monchengladbach.

Benzema yabwiye Mendy ati “Ntiwongere kumuhereza umupira muvandimwe….Ahanganye natwe.”

Umutoza Zidane wahuye n’itangazamakuru avuga ku mukino wa Real Madrid na Huesca,yavuze ko aba bombi bamaze gukemura iki kibazo bari bafitanye.

Yagize ati “Ndatekereza ko mwese mwabonye imikino myinshi,biriya ni bimwe mu tuntu duto dukunze kubaho ku bakinnyi bakinana mu kibuga.

Ibyabaye byarabaye kandi byararangiye.Biriya n’ibintu bisanzwe bibaho mu mupira.Iyo uri gukina umukino urimo guhangana cyane,ushobora kubwira umuntu ikintu kidakwiriye.

Zidane yakomeje agira ati “Habaye ibiganiro hagati yabo,ubu byararangiye.Twagiye mu bindi.Ndabizi ko byatumye benshi bacika ururondogoro.Biriya bigaragaza guhangana kuba kuri mu ikipe.”

Ikinyamakuu Marca nacyo kibogamira cyane kuri Real Madrid cyatangaje ko aba bakinnyi bombi biyunze nyuma y’aho Benzema yegereye uyu rutahizamu ukiri muto w’umunya Brazil amusaba imbabazi.

Real Madrid yatangiye nabi muri UEFA Champions League y’uyu mwaka,kuko ifite inota rimwe mu mikino 2 imaze gukina,irimo uwo yatsindiwe mu rugo na Shakhtar Donetsk ibitego 3-2.