Print

Pep Guardiola yatangaje amagambo adashimishije mu matwi y’abakunzi ba FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 November 2020 Yasuwe: 4132

Nubwo ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano mu ikipe ya Manchester City,Guardiola yavuze ko nta gahunda afite yo gusubira muri FC Barcelona yatangiriyemo gutoza akayihesha ibikombe byinshi.

Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo ikipe ye yatsinze Sheffield United igitego 1-0,Guardiola yabwiye BT Sport ko atazongera gutoza iyi kipe ukundi.

Yagize ati “Igihe cyanjye nk’umutoza wa Barcelona cyararangiye.Ntegereza ko rimwe mu buzima ushobora gukora ibintu bitandukanye.Hari abantu beza bashobora gukora akazi hariya barimo na Ronald Koeman.

Byararangiye.Nzajya njya mu mujyi wanjye kureba ikipe yanjye,kureba imikino gusa.”

Guardiola ari mu batoza buri kipe yose ikomeye yakwifuza kubera uburyo bwe bw’imikinire n’ibigwi afite aho yahesheje ibikombe bitandukanye amakipe yose yanyuzemo.

Uyu munya Espagne ari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano muri Manchester City ari nayo mpamvu ibihuha by’aho azerekeza bikomeje kwiyongera.

Mu minsi ishize,yagaragaje ko yifuza gukomeza gukorera akazi ku kibuga Etihad gusa nta masezerano mashya arasinya.

Yagize ati “Ndishimye cyane hano.Nejejwe no kuba mu mujyi wa Manchester kandi nizeye ko nzakomeza gukora akazi keza nkahaguma igihe kinini.”