Print

Burundi:Perezida Ndayishimiye mu ruzinduko rwa kabiri mu mahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2020 Yasuwe: 3612

Bwana Ndayishimiye, uba aherekejwe n’umugore we Angeline Ndayubaha, araba ari uruzinduko rwa kabiri mu mahanga kuva yajya ku butegetsi. Uruheruka yarukoreye muri Tanzania rumara umunsi umwe.

Muri Nzeri 2020,Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakoreye uruzinduko muri Tanzania, rukaba ari rwo rwa mbere yakoreye hanze y’igihugu kuva yatorerwa kuyobora icyo gihugu muri Kamena 2020.

Ibiro by’umukuru w’igihugu mu Burundi bivuga ko uru ruzinduko rugamije „gukomeza umubano usanzwe ari mwiza” hagati y’ibyo bihugu.

Guinée équatoriale itegekwa na Perezida Teodoro Obiang Nguema umaze imyaka 41 ku butegetsi, ni umuntu wa kabiri ku isi umaze igihe kinini ku butegetsi, butari ubwa cyami.

Ni igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bucuruzi bwa petrol yahavumbuwe mu 1996.
Umurwa mukuru wacyo Malabo uri ku kirwa kitwa Bioko kiri muri kilometero zigera 250 uvuye mu ku butaka bunini bw’igihugu.

Igisipanyole nirwo rurimo rukoreshwa cyane muri Guinée équatoriale...