Print

Uwahoze ari umutoza wa FC Barcelona yavuze ko bigoye gutoza Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 November 2020 Yasuwe: 5597

Uyu mutoza wamaze amezi 6 atoza FC Barcelona akayivamo yirukanwe mu buryo butamushimishije,yatangaje ko gutoza Messi bigoye kubera ko ibigwi yakoze muri iyi kipe bituma nta mutoza n’umwe ubasha kumutegeka uburyo bw’imikinire.

Aganira na El Pais, Setien yagize ati “Ndatekereza ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose babayeho.Hari abandi bakinnyi beza babayeho ariko guhozaho kuriya muhungu mu myaka yose amaze akina umupira birihariye.

Leo biragoye kumutoza.Ndi nde ku buryo namuhindura.Benshi bamwemeye uko ari,nta wigeze agerageza kumuhindura.Hari ikindi gice cy’umukinnyi cyihishe umukinnyi aba afite utashobora guhindura.

Gikomeye cyane.Ni ikintu abakinnyi benshi bahuriyeho wanasanga muri filimi mbarankuru ya Michael Jordan (“The Last Dance”).Ubona ibintu utari witeze.Aba atuje ariko atuma ubona ibintu nkuko abishaka.Ntabwo avuga cyane.”

Umutoza Quique Setien w’imyaka 62 yirukanwe muri FC Barcelona muri Kanama uyu mwaka nyuma yo gusezererwa nabi muri UEFA Champions League anyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2.Yatoje imikino 25 gusa.

Quique Setien yavuze ko nyuma yo kwirukanwa yabonye ko yagombaga kuba yarafashe imyanzuro we ku giti cye n’ikipe aho kugendera ku bakinnyi bamwe na bamwe.

Ati “Nyuma yo kwirukanwa icyo nabonye neza nuko mu bihe runaka hari imyanzuro imwe nagombaga gufata ariko hari ikintu kiba kikuri hejuru:ikipe.Iba iri hejuru ya Perezida,umukinnyi,umutoza.”


Setien yemeje ko bigoye gutoza Messi