Print

Umugabo yasimbutse inyubako ndende ubwo yari aguwe gitumo ari gusambanya umukunzi w’abandi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 November 2020 Yasuwe: 7997

Muri aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,umugabo yagaragaye ari gushwana n’umukunzi we nyuma y’aho yari amufatanye igihanga ari gusambana n’undi.

Uyu mugabo yaje gusura uyu mukunzi we amutunguye ndetse anamuzaniye indabo ariko yatunguwe no kubona hari umugabo uri guhunga yambaye ubusa avuye mu nzu ibamo uyu mukunzi we.

Uyu mukobwa yagerageje gusobanurira uyu mugabo ko ibyo akeka atariko byagenze undi arabyanga n’indabo yari amuzaniye azita hasi.

Uyu mugabo wari uri mu nzu y’uyu mukobwa yagaragaye ari gukiza amagara ye ndetse yagerageje gusimbuka inyubako ndende y’igorofa agwa hasi.

Uyu mugabo agisimbuka yavunitse ukuguru ariko ntiyabuze gukomeza guhunga kugira ngo uyu mugenzi we atamufata akamumerera nabi.