Print

Rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ngo ategerejwe nk’abandi bakinnyi bose bahawe ubutumire n’Amavubi

Yanditwe na: Martin Munezero 5 November 2020 Yasuwe: 2008

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo y’Amavubi kuri uyu wa Gatatu, Mashami yavuze ko nta kibazo rutahizamu Kévin Monnet-Paquet yabagaragarije cyatuma atazitabira ubutumire bw’Amavubi.

Ati “Monnet Paquet turacyavugana ariko nk’uko dutegereje abandi bakinnyi na we turacyamutegereje, ubutumire twarabwohereje no mu minsi ishize twaravuganye n’ubwo ibyo twavuganye ntabivuga hano, turacyasabwa kumutegereza kuko ibyo twasabwaga twebwe twarabikoze kandi nawe nta mvune afite yatangiye gukina nkeka ko ntagihindutse azaza.”

Mashami atangaje ibi mu gihe hamaze iminsi amakuru avuga ko uyu mukinnyi yanze kwitabira ubutumure bw’ikipe y’igihugu, nyuma y’uko yatse ibihumbi 50USD nk’agahimbazamusyi kugira ngo akinire Amavubi ntayahabwe.

Tariki ya 30 Kanama 2019, Kévin Monnet-Paquet yatangaje ko yiteguye gukinira Amavubi icyo gihe yavuze ko ari “Inzozi zanjye gukinira ikipe y’Igihugu. Ntako byaba bisa kuri njye gukinira u Rwanda. Mpaheruka mu 1993, byanezeza kuhagaruka. Ikibazo nahise mvunika biransaba gusubira mu bihe byanjye byiza ariko simbona impamvu n’imwe yatuma bitazaba.”

Tariki ya 07 Ukwakira 2020, umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent yatagaje urutonde rw’abakinnyi 37 bazakina imikino yo gushaka itike ya CAN 2021, harimo na Kévin Monnet-Paquet.

Kévin Monnet-Paquet yavukiye i Bourgoin-Jallieu hafi y’Umujyi wa Lyon, tariki 19 Kanama 1988. Se ni Umufaransa na ho nyina akaba ari umunyarwandakazi.

Ubwo yari afite imyaka ine, Monnet-Paquet yaje mu Rwanda ahamara imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Togo aho se yari amaze kubona akazi ari na ho yatangiriye amashuri abanza mbere yo gusubira mu Bufaransa.