Muri Sitade ya Dodoma umuhango wabereyemo, habereye ibikorwa bitandukanye birimo akarasisi kadasanzwe k’abakomando b’imbaraga bo mu gisirikare cya Tanzania.
Nk’uko bigaragara mu mafoto, aba basirikare bahetse mu mugongo ibikapu bisa n’ibiremereye, biri mu mabara y’imyenda ya gisirikare n’ibindi by’icyatsi.
Mu biganza kandi bafashe imbunda nka bumwe mu bwirinzi umusirikare agendana mu gihe ari mu kazi.
Muri aya matora yabaye tariki ya 28 Ukwakira 2020, Dr. Magufuli wari uhagarariye ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi yagize amajwi 84%, akurikirwa na Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA wagize 13%.
Ibihugu birenga 15 byari bihagarariwe, hari kandi intumwa z’umuryango w’Ubumwe bwa Africa, umuryango w’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, n’iz’umuryango w’ibihugu by’aka karere (EAC).
Mu bihugu byo mu karere hari Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na minisitiri w’intebe w’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni, hari kandi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa.
U Rwanda rwohereje Christophe Bazivamo, umukuru wungirije w’ishyaka FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi mu Rwanda.
Magufuli yatsinze amatora ku bwiganze, gusa ibyayavuyemo byamaganywe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, imiryango ya sosiyete sivile n’indorerezi zimwe na zimwe z’amatora.
Ambasade ya Amerika i Dar es Salaam yavuze ko aya matora yabayemo inenge nyinshi no kubogamira ishyaka riri ku butegetsi n’umukandida waryo.
Sylvestre Ntibantunganya wari ukuriye indorerezi z’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, EAC, yavuze ko "aya matora yagenze neza".
Komisiyo y’amatora muri Tanzania yavuze ko abanenga ibyabaye muri ayo matora nta kuri bafite.
Muri Tanzania, amategeko avuga ko ibyavuye mu matora ntahandi bijuririrwa.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagariye imyigaragambyo mu gihugu yo kwamagana ibyayavuyemo. Polisi yavuze ko imyigaragambyo iyo ariyo yose itemewe n’amategeko.