Print

Abakobwa 3 n’abahungu 3 bose bavukana bakoze ubukwe bwatangaje abatari bake[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 November 2020 Yasuwe: 13639

Ubu bukwe bwabereye mugihugu cya Nigeria, aba bageni ni abo mu gace kitwa i Ngwo muri leta Enugu.

Diva Anita Brown, uri mubatashye ubu bukwe yasangize amafoto, abamukurikirana kumbuga nkoranyambaga agaragaza ko ubu bukwe bwari buryoshye cyane kandi bwari bunashimishije.

Yanditse ati: “Inyabutatu zanyuze mu nzira mu buryo bukomeye. Turabashimiye. Chinedu yashakanye na Dumalu, Chukwuebuka arongora okwuoma na Kenechukwu yashakanye Chinwe. Mugihe twizihiza uruhererekane rwinyabutatu reka bituzanire imigisha imwe kuri twese. ” aha yavugaga amazina yaba bavandimwe.

Ku mafoto, abakwe bagaragara bicaye kandi bambaye neza bambaye amakositimu meza cyane bajyanishishije, abagore nabo bari bambaye amakanzu meza cyane, ubonako baberewe.

Bivugwa ko uyu muhango witabiriwe n’umuryango w’abashakanye n’inshuti ndetse ni ubukwe bwahuruje abantu benshi batuye muri aka gace.