Print

Mushiki wa Diamond yatandukanye n’umugabo baherutse gukora ubukwe mu mezi atatu ashize

Yanditwe na: Martin Munezero 9 November 2020 Yasuwe: 3487

Esma yabitangaje mugihe cy’ibibazo n’ibisubizo hamwe n’abakunzi be kurupapuro rwe rwa Instagram.

Esma Platnumz yabitangaje ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’abamukurikira kuri Instagram, aho yabajijwe niba akibana n’umugabo we agasubiza ko batakiri kumwe batandukanye.

Umwe mu bamukurikira yaramubajije ati “numvishe ko mwatandukanye?”, aramusubiza ati “yego”, undi aramubaza ngo “uracyabana na Msizwa?”, ati “oya ndi njyenyine.”

Undi mufana yagerageje gukomeza kumva niba umugabo we mushya ari we wamutaye, ariko yasobanuye ko mu bwumvikane bahisemo kujya mu nzira zabo.

Uyu mugore akaba yaratandukanye na Yahya Msizwa nyuma y’amezi agera kuri 3 bashakanye cyane ko ubukwe bwabo bwabaye ku wa 30 Nyakanga 2020.

Uyu mugore kandi yatangaje ko akivugana n’uwahoze ari umugabo we babyaranye umwana witwa Taraji ndetse ko atahamya ko badashobora kuzabyarana undi mwaka kuko byose ari Imana ibigena.