Print

Zimbabwe: Umukire ukomeye yahitanwe n’impanuka nyuma y’icyumweru kimwe yiguriye isanduku ihenze yo kuzamushyinguramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 November 2020 Yasuwe: 15208

Mu gihugu cya Zimbabwe inkuru yakwiriye hose ko bwana Ginimbi yari amaze icyumweru kimwe aguze isanduku ihenze yo kuzamushyinguramo ariko bikaba byarangiye ahitanwe n’impanuka adateye kabiri.

Biravugwa ko iyi sanduku yo gushyinguramo yasanzwe mu cyumba cya Ginimbi ubwo yari amaze gupfa umuryango we uba ariyo umushyinguramo.

Kuri iki cyumweru nibwo Ginimbi yapfuye ahitanwe aziza impanuka ikomeye yagize ndetse yatwaye ubuzima bw’abandi bantu 03.

Genius Ginimbi Kadungure yari miliyoneri uzwi cyane muri Zimbabwe aho yari asanzwe ari umucuruzi mu mujyi wa Harare.

Ginimbi yahitanwe n’impanuka yabereye I Harare kuri iki cyumweru,yatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mukire yari afite umuvuduko mwinshi ubwo yagonganaga n’indi modoka ahita ahasiga ubuzima ndetse imodoka ye ihenze ya Rolls Royce ihita ishya.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje umurambo wa Genius Ginimbi Kadungure uri mu muhanda upfukishijwe amababi y’ibiti.

Genius Ginimbi Kadungure yari umutunzi ukomeye kuko yari afite imodoka 6 zihenze cyane zo mu bwoko bwa Rolls Royce ,za Lamborghini, Bentley, Range Rover nyinshi na Benz nyinshi.