Print

Kaminuza y’u Rwanda yamaze gutangaza amatariki abanyeshuri bo mu muwa mbere no mu wa kabiri bazatangiriraho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 November 2020 Yasuwe: 2017

Nyuma y’amezi asaga 8 amashuri yose mu Rwanda ahagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19,kuri ubu kaminuza n’amashuri yose mu Rwanda yarafunguye ariko hatangira abanyeshuri bake.

Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yayo, yatangaje ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri nabo bakwiye kwishimira ko igihe bari bamaze bategereje cyageze, maze bagatangira kwitegura gusubira ku ishuri.

Yagize iti “Banyeshuri, ababyeyi n’abaturage muri rusange, nyuma yo kuganira n’abafatanyabikorwa, ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwishimiye kubamenyesha ko abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri bazagaruka ku mashuri ku wa 30 Ugushyingo 2020.

Uburyo bwo kwigira mu ishuri no ku ikoranabuhanga buzakoreshwa. Dutegereje kongera guhura namwe.”

Ku wa 2 Ugushyingo ni bwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri basubiye ku mashuri, nyuma y’amezi asaga arindwi batahakandagira uhereye muri Werurwe.

Ubwo Kaminuza y’u Rwanda yemererwaga gufungura amasomo, yari muri eshanu zemerewe gufungura zihereye ku banyeshuri bari mu myaka irangiza amasomo, ni ukuvuga abiga mu myaka ya 3, 4, 5 bitewe na porogaramu bigamo.