Print

Robertinho yahishuye byinshi ku mukino afitanye na APR FC muri CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 November 2020 Yasuwe: 2600

Mu mukino witezwe na benshi mu Banyarwanda ndetse n’abanya Kenya kuwa 28 Ugushyingo 2020,APR FC izakira Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League.

Nyuma ya Tombola, Roberto Oliveira yabwiye abanya Kenya ko umukino we na APR FC ukomeye ariko ari guha abakinnyi be imyitozo ikarishye kugira ngo bazayikuremo.

Yagize ati “Umukino uri mu byumweru 2 biri imbere ariko icyo navuga nuko imyitozo yacu iri ku rwego rwo hejuru.

APR FC ni ikipe ikomeye,uyu mukino uzaba ukomeye.Twarayitsinze ubwo natozaga Rayon Sports ariko sinashyingira kuri ibyo kuko ibintu byarahindutse nabo bafite abakinnyi bashya.Ikirenzeho imikinire nayo irahinduka.”

Robertinho w’imyaka 60 yavuze ko yizeye abakinnyi be kandi ngo intego ye nuko Gor nibura yagera muri ¼ cy’iri rushanwa.

Ati “Mfite abakinnyi bakomeye bashoboye gutanga umusaruro mwiza mu kibuga.Gusa tugomba gukora cyane kugira ngo twizere kubona umusaruro mwiza.

Ntabwo nahishura amayeri nzakoresha kugira ngo tuzatsinde ariko turi gukarishya buri gice cyose cy’ikipe yacu.Ikipe yacu ibereye guhatana kandi buri wese ari gukora cyane kugira ngo tuzatsinde.”

Mu mwaka w’imikino ushize,Gor Mahia yasezereye Aigle Noir mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 5-1 mu mikino yombi gusa mu kiciro cyakurikiyeho yanyagiwe na USM Algiers ibitego 6-1 mu mikino 2.

Ikipe izatsinda hagati ya Gor Mahia na APR izahura n’izatsinda hagati ya Al Nasr yo mu Misiri na CR Belouizdad ya Algeria.

Ku rundi ruhande,umutoza wa APR FC yabwiye TV10 mu minsi ishize ko nabo biteguye uyu mukino.

Ati “Gor Mahia ni ikipe ifite ibigwi.Twebwe tugomba kwitegura neza uyu mukino kugira ngo tugere ku ntego zacu zo kugera mu matsinda duhereye ku giciro gikurikiraho.

Tuzakora cyane,tuzakorana ubwenge kugira ngo tugere ku ntego yacu.Icyo nasezeranya abafana ba APR FC nuko tububaha,twubaha umuryango wa APR FC n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bose.Tuzakora 100% kugira ngo tugere mu kiciro gikurikiraho.”