Print

Ndagisha Inama: Mama yampishe Papa ndamumenya none yatangiye kuntereta…….Nkore iki?

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2020 Yasuwe: 3166

Ubwo mbonye nta makuru nzakura kuri Mama, nari maze no gukura nigira inama yo gushakisha amakuru nyayo ajyanye na Papa mu ibanga, mbaza abantu bo mu muryango bambwiza ukuri menya ko Papa akiriho ariko amakuru bampaye nabo bayashidikanyagaho kuko Mama atifuje kuvuga ukuri ku bijyanye n’uburyo navutsemo.

Ubwo naje gukomeza guperereza nza kumenya aho uwo bambwiye ko ari Papa aba, nshakisha uburyo mbona numero za telefoni ye ntangira kujya muhamagara ariko nirinda guhita mwibwira ko ndi umwana we, ubwo namuvugishaga nk’umuntu umuzi gusa, ubwo nawe anyakira gutyo, nagira ngo nzageze igihe nyacyo cyo kumwibwira maze kumumenyaho amakuru yose.

Hashize igihe kinini tuvugana ntago anzi kuko sinigeze mwibwira, ubu noneho aho bigeze yatangiye kuntereta ku buryo nk’iyo ngize akabazo ntajijinganya ahita anyoherereza amafaranga muri make ubona afite ikintu angamijeho.Ubu nabuze ahantu nahera ngo mwibwire, mungire inama uburyo nakoresha.

Impamvu nshaka kumwibwira ndi guteganya kuzakora ubukwe n’umusore dukundana yigaragaje mu bukwe byazanshimisha, ikindi nababajwe n’ukuntu atereta abana bangana n’abana be numva mbonye ubushobozi namuca kuri iyo ngeso mungire inama.


Comments

jane 15 November 2020

Ngiyo impamvu yamuguhishe yari azi neza ko ari ikirura. Ndi wowe nasiba amayira hakiri Kare.


Soso 14 November 2020

Ariko iyo nkore iki yanyu irasetsa.
Ubwo utegereje ko hari undi muntu uzajya kukubwirira papa wawe ko uri umwana we kandi warabashije kubimenya?
wazabimusobanuriye se mukajya gupimisha ADN hanyuma ikibazo kikarangira.

Cyangwa ushimishijwe no gukomeza guteretwa na papa wawe?

Hanyuma se ko uvuze ngo iyo ugize akabazo ahita akoherereza amafaranga amenya gute ko wagize ikibazo?
Si wowe ubimubwira?
Warangiza ngo aragutereta?
yabuzwa n’iki se kandi aguha cash ze ndetse atazi ko hari icyo mupfana?

Ahubwo nakumvise uzamuha tu.
Ntabwo uzi aho bapimira ADN Kacyiru?


Bea 14 November 2020

Uzamusabe muhurire ahantu muri public..nko muri restora umubwire ko wifuza ko mumenyana in person mbere ya byise.
Hanyuma uzamubwire mama wawe wumce niba iryo zina arizi hanyuma uzamwibwire urebe niba abyakira gute.
Ibindi bizaza buhoro buhoro