Print

Mashami Vincent yasabye ikintu gikomeye Kwizera Olivier warokoye Amavubi muri Cape Verde

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 November 2020 Yasuwe: 3893

Nyuma yo kwitwara neza mu mukino,Amavubi yanganyijemo na Cape Verde 0-0, umutoza Mashami Vincent yashimiye uyu musore utari uherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko amusaba gufatirana amahirwe yabonye agakomeza kwitwara neza.

Ati“Olivier ni umunyezamu mwiza ntabwo tubishidikanyaho, uretse wenda rimwe na rimwe ariko na none mu buzima ntabwo bitugendekera uko tubyifuza, yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye ariko ni byiza ko tuzi ubushobozi bwe kandi twaramuganirije, uko yitwaye uyu munsi araza gukomerezaho, biramuha icyizere cy’uko ari umunyezamu mwiza.

Na we agomba gukomeza kubikorera, agafatirana aya mahirwe yabonye. Umukino mwiza yakinnye kugira ngo akomeze azamure urwego rwe. Usibye we namushimira cyane ariko n’ikipe yose muri rusange yagerageje kumuba hafi yamukoreye na we yabakoreye.”

Kwizera yari amaze imyaka 2 adakandagira mu izamu ry’u Rwanda,kuko yaherukagamo ku wa 9 Nzeri 2018 ubwo Amavubi yatsindwaga na Cote d’Ivoire 2-1 birimo igitego kigayitse yahaye rutahizamu Jonathan Kodjia.

Amavubi na Blue Sharks ya Cape Verde baraye basesekaye i Kigali kuko bazanye mu ndege imwe ya Rwandair.

Amavubi yahise ajya gucumbika I Nyamata mu gihe ikipe ya Cape Verde icumbitse I Nyarutarama.Aya makipe azongera kwesurana kuwa Kabiri kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.