Print

Mashami Vincent yahamagaye Sugira Ernest kugira ngo amufashe gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibitego mu Mavubi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 November 2020 Yasuwe: 3184

Nyuma y’imikino 3 yikurikiranya Amavubi atabona igitego na kimwe,umutoza Mashami yahamagaye Sugira utari wakinnye mu mukino ubanza wa Cape Verde ngo azamufashe gushaka ibitego mu mukino wo kwishyura.

Mu mukino ubanza,ba rutahizamu barimo Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge bari ku rwego rwo hasi nkuko ababonye uyu mukino babitangaje.

Sugira Ernest n’umwe mu bakinnyi bitwara neza mu Mavubi kuko byinshi mu bitego aheruka kubona birimo n’ibyayahae itike ya CHAN 2021 niwe wabitsinze.

Sugira Ernest yari yakuwe mu ikipe yerekeza muri Cape Verde bivugwa ko afite imvune ariko byagaragaye ko uku kutari ukuri kuko yahise yitabira umwiherero w’ikipe ye Rayon Sports.

U Rwanda rufite inota 1, ni nyuma y’uko rwatsinzwe na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri ibanza yabaye mu Ugushyingo 2019 hanyuma rukanganya na Cape Verde kuwa Kane 0-0.

Cap Verde yanganyije n’u Rwanda, iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda F n’amanota 3. Yanganyije na Cameroun ubusa ku busa i Yaoundé mbere yo kwakira Mozambique bikanganya ibitego 2-2.

Uko urutonde ruhagaze mu itsinda F:
1.Cameron 7pts
2.Mozambique 4pts
3.Cape Verde 3pts
4.Rwanda 1pt



Iyo ari mu Mavubi Sugira akora ibitangaza