Print

Donald Trump yatangiye gusa n’uwemera ko yatsinzwe na Joe Biden

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2020 Yasuwe: 3249

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Trump yakomeje kuvuga ko yatsinzwe kuko amatora yabayemo amanyanga gusa ntiyagaragaza ibimenyetso.

Perezida w’umurepublikani yanze kwemera ko yatsinzwe na Joe Biden wahoze ari Visi perezida wa Obama nubwo ibinyamakuru bimaze icyumweru kirenga bitangaza ko Biden yarengeje amajwi 270 y’intumwa z’abatora asabwa kugira yemezwe ko yatsindiye intebe ya perezida.

Ku rubuga rwa Twitter, Trump yavuze ati, “Yatsinze kuko amajwi yibwe.”, aho yavugaga Biden.

Trump yakomeje avuga ko nta ndorerezi cyangwa abarebera ibarurwa ry’amajwi bemerewe gukurikirana ibarurwa ryayo. Yavuze ko amatora yateguwe na kompanyi yitwa Dominion, yegamiye ku ruhande rw’abatavuga rumwe nawe.

Trump yavuze ko atemera ibyayavuyemo kuko yabayemo ubujura.

Uzabera Biden umuyobozi wa White House, Ron Klain yabwiye televiziyo NBC ko amagambo Trump atangaza kuri Twitter atazabuza Joe Biden kuba perezida kuko abanyamerika bamwitoreye.

Abashinzwe amatora mu gihugu babwiye ibinyamakuru ko batarabona ibyemeza ko habaye ubujura mu matora keretse utubazo duto duto twagaragaye ku munsi w’itora no mu kubarura amajwi bitahindura intsinzi ya Biden.

Mu gihe ibirego bya Trump ko yibwe bitegerejwe kumvwa mu nkiko zitandukanye zo mu maleta afite uruhare runini mu majwi, Trump yamaze gutsindwa ku birego bijyanye n’ibarurwa ry’amajwi.

Biden yamaze kubonana n’abajyanama be ku gushinga leta nshya no gutekereza kuri bamwe mubo bazakorana muri White House. Mu cyumweru gishize, Biden yahisemo Ron Klain ngo azamubere umuyobozi wa White House.