Print

Pierre Emerick Aubameyang na bagenzi be baraye ku kibuga cy’indege cyo muri Gambia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2020 Yasuwe: 9990

Aba bakinnyi bakigera muri Gambia,babuze umuntu wo muri iki gihugu ubakira barategereza baraheba kugeza ubwo bananiwe bararyama ijoro ribakeraho.

Amakuru avuga ko abayobora umupira muri Gambia banze kwakira iyi kipe kuko bashakaga ko ibanza gufatwa ibipimo bishya bya Covid-19 mbere y’uko bajya muri Hotel.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter,Aubameyang yagize ati “Ibi ntabwo biraduca intege ariko abantu bakwiriye kumenya ko ari nshingano za CAF.

Twifuzaga ko muri 2020 Afurika yaba yarateye imbeye ntabwo ibi byakabaye biba.”

Ibi bibaye nyuma y’aho umukino wo gushaka itike ya AFCON 2022, urahuza Gabon na Gambia uraba kuri uyu wa Mbere.

Umukino uheruka Gabon yatsinze Gambia ibitego 2-1 birimo ni cya kapiteni Aubameyang udahagaze neza muri Arsenal.

Mu itsinda D,ririmo Gabon,Gambia,Angola na RDC,iyi kipe ya Aubameyang niyo iyoboye n’amanota 7 mu mikino 3 imaze gukina,ikurikiwe na Gambia n’amanota 4 mu gihe RDC ifite 3