Print

Umuryango wo muri Brazil watangaje benshi kubera ikimenyetso cyo mu gahanga abawugize bavukanye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 November 2020 Yasuwe: 13113

Kubera ukuntu iki kintu Samuel afite ku mpanga kigaragara,abagize umuryango we baramwogoshe umusatsi kugira ngo bamurinde kwibasirwa n’abandi bana.

Benshi bazi ko uyu mwana n’abagize umuryango we bahiye ariko ntabwo aribyo kuko iki kibibi bose barakivukanye.

Nyina w’uyu muhungu Nivianei de Jesus Purifiçao w’imyaka 41 ukora inzara na nyirakuru Dona Dionisia w’imyaka 65,nawe aragifite.

Uyu mwana yanze guhisha ubu buryo yavutsemo ahita afungura urubuga rwa Instagram rwanamuhesheje akazi ko kumurika imideli.

Uyu mwana akomeje kuba icyamamare kuko ibinyamakuru nka Junior Style London, Bazaar Kids, Dixie Magazine,Toronto Fashion Week, Paris Fashion Week na London Kids Fashion Week byamugarutseho.

Bivugwa ko abagize umuryango wa Samuel bahohotewe bitewe n’uku kuntu bavutse aho nyirakuru bamutegetse kwambara imyenda miremire ndetse no guhisha isura mu gihe nyina umubyara yiswe amazina amutesha agaciro.

Madamu Nivianei ngo bamwise “Free Willy” iyi ikaba ari ifi yica abantu yashyizwe muri imwe mu mafilimi yari ifite amabara y’umweru ku mubiri.

Aba bantu ngo bavutse bameze gutya kubera uburwayi bw’uruhu bwitwa Piebaldism buterwa nuko hari uturemangingo twabuze bigatuma uruhu ruhinduka.



Comments

Nshimiyimana paul 18 November 2020

Nibyizakubona kubona yamamaye kukowenda hamwenahamwe byamukiza irungu cyangwa bikababyanarimutera nubundi kuko ndikunva ngo ni exeptionel.kandi yikintu kikugaragaraho hafiyawenyine harigihe wenda cyanatera umwiryane wa complexe!?Cyangwa nubwoko bwinjuba kukoko nangyengafite kukaguru ntazingonagaki.Naho ibimenyetsobyo byonunva ndakeka arihabiri muri chatholique no muri eslam ngyewe nfite akaronko mais sinzi iyokavuye.

byogahanga nakeka


Iradukunda Djibril 18 November 2020

Iyi nirwara yitwaviltigo kdi iravurwa igakira naho ibyokuvugango ni ikimenyetso byo wapi ntabwo aricyo Ni ibikabyo byanyu kuko viltigo 80%ishobora kuba yaba uruhererekane rwumuryango


kamana 17 November 2020

Umva wanjye rwose iyo nondwara sikibibi pee


kamana 17 November 2020

Ariko namwe abanyamakuru muradutangaza none se igitangaje mubyukuri kiraho kurabo bantu nikihe ahubwo se wavuze uti harubwiko bwabantu muri brezil bufite uruhu rwihariye mumuryango umwe! Kuko icyo sikibibi ahubwo uwomuryango bishoboke ko ubyarana. Usangiye amaraso ubwo nubureayi sikibibi msaza