Print

Leta igiye gutangira kongerera abarimu 10% ku mushahara wabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 November 2020 Yasuwe: 2517

Minisiteri y’uburezi ivuga ko kuzamura umushahara wa mwarimu biri mu murongo wo gukomeza kumufasha kwiteza imbere haba mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo yavuze ko kuba abarimu baratinze kubona iyi mishahara yongeje byatewe n’uko uturere dusanzwe tuyitegura twabikoraga tutadishyizeho iyi nyongera.

Yakomeje avuga ko mu mpera z’uku kwezi bazabona imishahara yabo iriho n’aya mafaranga bongejwe ndetse n’ayo bataherewe igihe bakazagende bayabona nk’ibirarane.

Ati “Ubundi akarere niko gategura imishahara, muri kwa gutegura rero twaje kubimenya ko batongeragaho rya 10%. Ariko aho bimenyekaniye muri uku kwezi mu mpera z’uku kwezi bazabona ya yandi ariko na bya birarane bazabibone.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019, ni yo yafashe umwanzuro wo kongera umushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta.

Ubusanzwe umwarimu ukirangiza amashuri yisumbuye (A2) yahembwaga ibihumbi 44 Frw ku kwezi, urangije icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) agahabwa ibihumbi 90 Frw, mu gihe urangije kaminuza (A0) ahabwa ibihumbi 120 Frw.


Comments

john 17 November 2020

Hahaha!ubuse minister nibwo abimenye mbega politic y ikinyoma!!amenyeko abanyarwanda twese dusobanutse