Print

Zari yihakanye Diamond avuga ko akeneye umukunzi

Yanditwe na: Martin Munezero 17 November 2020 Yasuwe: 4486

Zari aganira na Wasafi Media ku munsi w’ejo yagize ati: “Numva nigenga cyane kandi nshobora kwikorera icyo nshaka cyose. Kugira uwo tuzabana, yego, ariko gushyingirwa, oya.”

Abajijwe niba yaratekereje gukundana kongera gukundana na Diamond Platnumz,babyaranye Zari yavuze ko ibyo atabitekerezaho cyane ko ahubwo ubu bari gufata kurera abana babo naho bihuriye no gukundana.

Ati:”Sinigeze ntekereza ko azagaruka nanjye. Kuri ubu, turi ku rwego rwo kurera, mu nshingano za kibyeyi twembi.”Kongera gukundana na we ntabiri mu bwenge bwanjye. Ntanubwo mbitekerezaho. Gusa Ndamwifuriza ibyiza ndetse ko yabona umuntu babana.”

Ku wa 14 Gashyantare 2018 (Umunsi w’abakundana), ni bwo Zari yatangaje ku mugaragaro ko ibye n’uriya muhanzi byarangiye, nyuma yo kumuca inyuma incuro zitari nke. Icyo gihe Zari yavuze ko n’ubwo atandukanye na Diamond nk’umugabo n’umugore, bazakomeza gufatanya inshingano zo kurera abana babiri bari bamaze kubyarana.