Print

Lionel Messi yarakajwe n’ibyo Leta ya Espagne yamukoreye ari mu ndege ye bwite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2020 Yasuwe: 7248

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko mu ijoro ryo kuwa Gatatu ubwo Messi yari ageze muri Espagne avuye mu rugendo rw’amasaha 15,yatunguwe no kubona abantu 5 bashinzwe imisoro muri iki gihugu binjira mu ndege ye bahita bamubaza impapuro yayiguriyeho.

Uyu mukinnyi utishimye muri FC Barcelona yavuze ko uburyo yahaswemo ibibazo ari bubi cyane aho yavuze ko ari “ubusazi”.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bakimara kumuhata ibibazo bahise bamubwira ko agomba kwishyura imisoro mbere y’uko ava ku kibuga cy’indege.

Messi yabwiye abanyamakuru ko ibyamubayeho bayri nk’ubusazi nyuma y’urugendo rurerure yari amaze gukora.

Yagize ati “Nyuma y’amasaha 15 mu rugendo,nahise mpura n’abashinzwe imisoro bampata ibibazo.Byari ubusazi.”

Mu myaka 4 ishize,Messi na se bari mbirimbiri n’inkiko bashinjwa kunyereza imisoro byatumye uyu mukinnyi wa mbere ku isi yiyemeza kuva I Camp Nou.

Lionel Messi w’imyaka 33 yatangaje ko habuze gato ngo asezere muri Barcelona bitewe n’ikibazo cy’imisoro.

Leta ya Espanye mu minsi ishize nibwo yakatiye Lionel Messi igifungo cy’umwaka n’amezi 9 azira kunyereza imisoro.

Iki gihe uyu mukinnyi we hamwe na se umubyara witwa Jorge bahamijwe n’urukiko icyaha cyo kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 4 z’Amayero n’ibihumbi 100 bagombaga kwishyura mu misoro, ibi babikoze hagati y’umwaka wa 2007 ndetse na 2009.

Iki gihano cyaje gukurwaho ndetse basabwa kwishyura amafaranga agera ku bihumbi 252 by’Amayero.

Mu kiganiro Lionel Messi yatanze muri Gicurasi uyu mwaka, yavuze ko icyo gihe yari yafashe icyemezo cyo kuva muri Esupanye akerekeza ahandi.

Lionel Messi yagize ati ‘’ Icyo gihe bitewe n’ibibazo by’imisoro, nifuje kuva muri Espanye, sinifuzaga gusezera muri FC Barcelona gusa ntabwo nifuzaga gukomeza kuba muri Espanye. Numvaga mbangamiwe, sinifuzaga kuhaguma. Nta kipe yigeze inyifuza kuko benshi bumvaga ko ntava muri FC Barcelona.’’

Nkuko uyu rutahizamu umaze kwegukana igihembo cya Ballon d’Or inshuro 6 yabitangaje, ngo nta kipe yigeze yifuza kumusinyisha gusa ngo iyo iza kuboneka yarikuyijyamo ariko kuba itarabonetse ngo byarangiye agumye I Nou Camp.

Lionel Messi yakomeje agira ati ‘’ Byari binkomereye cyane hamwe n’umuryango wanjye, abantu ntabwo bamenye ibyajyaga mbere. Ukuri n’ukuri, byari bikomeye gusa amahirwe nuko abana banjye bari bakiri bato ntabwo bamenye ibiri kumbaho.’’

Iyi ndege ya Messi iri mu bwoko bwa Gulfstream V private jet, yayiguze mu mpera za 2018, ayitangaho Miliyoni 15 z’ama-Dollars ya amerika.

Iyi ndege ifite uburebure bwa metero 29 n’ubugari bwa metero 28, yakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 2002.

Mu busanzwe iyi ndege ikunze gukoreshwa na Messi n’umuryango we iyo bagiye mu biruhuko cyangwa Se iyo agiye mu bucuruzi.

Ifite imyanya myiza 16 yo kwicarwamo, ishobora gukurwamo ibitada umunani byo kuryamaho, ifite ubwogero bubiri ndetse n’ibikoni bibiri.

Ku gice cy’inyuma cy’iyi ndege handitseho nimero 10 zambarwa n’iki gihangange, mu gihe ku rwuririro ujya mu ndege handitseho amazina y’umuryango, Leo, umugore we Antonela, ndetse n’abahungu be Thiago, Mateo na Ciro.


Comments

Seth 21 November 2020

@mm ntabwo umunyamakuru yibeshye. Iyo bavuze ubugari bw’indege, baba bavuze Wingspan. Ni ukuvuga ni ubugari bapima bahereye kumpera z’amababa yayo. Ntabwo umunyamakuru yibeshye reto niko biri kuko iyindege igira ubugari bwa 93.45 ft (28.48 m).


mm 20 November 2020

Mubeshya kubi. Ibi ntibibaho: Iyi ndege ifite uburebure bwa metero 29 n’ubugari bwa metero 28. ngo ubugari bwa metero 28??????????????????