Print

Jose Mourinho yasingije bikomeye Zlatan Ibrahimovic ugiye kuzuza imyaka 40 agikina umupira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2020 Yasuwe: 1131

Jose Mourinho yavuze ko uyu munya Swweden ari umukinnyi udasanzwe kuko ariwe wenyine abona ufite ubushobozi bwo gukina ku rwego rwo hejuru kandi afite imyaka 40 y’amavuko.

Mourinho yagize ati “Hari imirimo isaba kuba ufite imbaraga z’umubiri harimo n’umupira w’amaguru.Umukinnyi w’imyaka 40 ntiyakina nk’uw’imyaka 20 cyangwa 30,kereka uri Zlatan Ibrahimovic.Mu myitozo uba ukeneye ubwenge,ubunararibonye n’ubumenyi.Nibyo byagufasha gutera imbere.”

Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 39 akinira AC Milan aho yayitsindiye ibitego 8 mu mikino 5 ya mbere y’uyu mwaka w’imikino irimo 3 yatsinzemo ibitego 2.Kugeza ubu,AC Milan niyo iyoboye Serie A kuko mu mikino 7 yakinnye yatsinze 5 hanyuma inganya 2.

Zlatan yahesheje Mourinho ibikombe 3 birimo Europa League, Carabao Cup na Community Shield ubwo bakoranaga muri Manchester United.Amakuru avuga ko yanamushakaga muri Tottenham ariko uyu munya Sweden yigira muri AC Milan.

Zlatan yamenyekanye mu makipe akomeye nka Barcelona star during his spell with Inter Milan, Manchester United,Ajax na Juventus.