Print

Iburanisha ku bujurire bwa Paul Rusesabagina ryasubitswe bwa gatatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 November 2020 Yasuwe: 405

Rusesabagina ni we wongeye gusaba iri subika avuga ko kugeza ubu atarashobora kubonana n’umunyamategeko we Gatera Gashabana.

Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko urubanza rukomeza, buvuga ko uregwa arimo gutinza urubanza, ariko Rusesabagina akavuga ko nta nyungu yagira mu gutinza urubanza kandi ari we ufunze.

Ubwo yari ahawe ijambo ngo asobanure ubujurire bw’uregwa, umunyamategeko Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko adashobora kuburana kubera ko adahabwa uburenganzira bwo guhura n’uwo yunganira imbonankubone.

Ni icyemezo byavuzwe ko cyatewe n’ingamba zo gukumira coronavirus kibuza abantu baturutse hanze kuba bahura n’abafunze.

Umucamanza yahise yiheza ndetse asaba n’abandi bari mu cyumba cy’urukiko gusohoka kugira ngo Gashabana ashobore kuvugana n’uwo bunganira bonyine.

Gusa byabasabaga kwiyambaza ikoranabuhanga ry’amashusho rikoreshwa muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda icyorezo.

Ubwo bari bagarutse mu rukiko nabwo, Gashabana ndetse na Rusesabagina bamenyesheje urukiko ko batiteguye kuburana mbere y’uko bombi baganira bari kumwe.

Uyu munyamategeko yavuze ko hakwiye gushakwa uburyo budasanzwe yaganiramo n’uwo yunganira kugira ngo bategure urubanza.

Kuri we ingamba zo kwirinda coronavirus ni ngombwa ariko ngo ntizigomba kuvutsa uburenganzira umuntu uregwa ibyaha birimo ibikomeye nka Rusesabagina.

Ubushinjacyaha bwo ariko bwavuze ko ibisabwa n’abaregwa ari uburyo bwo guhunga urubanza.

Rusesabagina yahise asaba ijambo abaza niba hari uburyo ubushinjacyaha busanga yaburanamo atarabonye dosiye y’ibirego kandi ntanemererwe no guhura n’umunyamategeko we.

Urukiko rwanzuye ko hagomba kubaho uburyo bwo guhuza imbonankubone uregwa n’umunyamategeko we.

Ku mpamvu zishingiye ku byemezo byo kwirinda coronavirus, umucamanza yavuze ko guhura k’uregwa n’umunyamategeko we ari ihame ridakuka byaba mu bihe bisanzwe cyangwa se ibidasanzwe.

Yahise ategeka ko urubanza rugomba kuba ku itariki ya 27 z’uku kwezi ariko uregwa amaze guhura n’umwunganira.

Iyi yari ibaye inshuro gatatu urubanza rusubitswe kandi iburana ku ifunga ry’agateganyo rigomba kuba ku buryo bwihuse.

Rusesabagina yajuriye asaba iseswa ry’icyemezo cy’urukiko rwibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko yongererwa iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo ubushinjacyaha buvuze ko butararangiza iperereza.

Paul Rusesabagina wari umwe mu bakomeye bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, aregwa ibyaha 13 birimo icyo kurema umutwe utemewe w’ingabo n’iterabwoba.

Bamwe mu bari abayobozi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN bivugwa ko waterwaga inkunga y’amafaranga na Paul Rusesabagina, na bo bafungiye mu magereza y’u Rwanda.

Uwitwa Callixte Nsabimana ’Sankara’ yamaze gusaba ko urubanza rwe rwahuzwa n’urwa Rusesabagina, avuga ko ari we wamuhaga amabwiriza.

Uko guhuza imanza zabo kwanakomojweho na Perezida Paul Kagame mu kwezi kwa cyenda, avuga ko igihe kizagera bagashinjanya.

BBC