Print

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Yanditwe na: Martin Munezero 22 November 2020 Yasuwe: 7214

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na “Natural Cycles” bwagaragaje ko abagore ibihe byabo byo kuryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina babyinjiramo neza igihe bagejeje ku myaka 36.

Mu bagore bagera ku bihumbi 2600 babajijwe ku bijyanye n’ubunararibonye bafite mu kwishimira, kugira ubushake ndetse no kuryoherwa gukora imibonano mpuzabitsina, ibisubizo byabo byasuzumwe n’amatsinda atatu, irigizwe n’abantu bafite munsi y’imyaka 23, iry’abafite hagati y’imyaka 23 na 35 ndetse n’irindi ry’abafite imyaka 36 kuzamura.

Ibisubizo aba bagore batanze cyane ikijyanye n’uburyo ibyiyumviro byabo bibakururira gukora bakanaryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, nibura umunani mu icumi babajijwe bagaragaje ko mu gihe cy’imyaka 36 aribwo bumvaga baryohewe cyane no gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri ubwo bushakashatsi bane mu bagore icumi babajijwe bafite imyaka hagati ya 23-35 bo basubije ko banezezwa n’uburyo bagaragara inyuma kimwe na barindwi mu icumi babajijwe bari munsi y’imyaka 23 na bo basubije ko bashimishwa n’imiterere yabo igaragarira amaso.

Mu bagore babajijwe, 1/3 bavuze ko bashobora gukora imibonano mpuzabisina kabiri mu cyumweru, abarenga 1/5 bavuze ko babikora nibura gatatu mu cyumweru hanyuma abari munsi ya 1/5 bavuga ko babikora rimwe mu cyumweru.

Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko umugore umwe nibura muri batatu yumva igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyamara igihe kirekire hanyuma umwe mu icumi wenyine ni we wumva iki gikorwa cyo guhuza urugwiro cyamara akanya gato cyane.