Print

Gorilla FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2020 Yasuwe: 1294

Rutsiro FC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Vision FC kuri Penaliti 7-6.

Ku mukino wa nyuma, Gorilla FC yatsindiwe na Sindambiwe Protais watsinze ku munota wa 15 n’uwa 27. Kimwe rukumbi Rutsiro FC yabonye muri uyu mukino cyatsinzwe na Nshimyumuremyi Olivier ku munota wa 62.

Rutsiro na Gorilla FC zizakina icyiciro cya mbere muri Shampiyona ya 2020/2021 igomba gutangira tariki 4 Ukuboza 2020. Zizasimbura Heroes FC na Gicumbi FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru,nibwo Rutsiro FC na Gorilla FC zatsindiye kuzamuka mu cyiciro cya mbere zose zazamutse hitabajwe penaliti.

Rutsiro FCyabonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 itsinze Vision FC kuri penaliti 7-6 mu gihe na Gorilla yazamutse nyuma yo gutsinda Etoile del’Est nayo kuri penaliti 4-3.