Print

Cristiano Ronaldo ari mu biganiro byimbitse n’ikipe yahozemo ngo ayigarukemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 November 2020 Yasuwe: 5227

Bivugwa ko uyu munya Portugal w’igihangange yaba ariwe wegereye ubuyobozi bwa Real Madrid kugira ngo agaruke.

Muri iyi minsi amakuru asohora Cristiano Ronaldo muri Juventus akomeje kuba menshi cyane ko iyi kipe ya Pirlo ngo yifuza kugabanya imishahara itanga irimo uwa miliyoni 28 z’amapawundi ihemba Ronaldo.

Ronaldo yaguzwe miliyoni 100 z’amapawundi na Juventus muri 2018 ariko misiyo yari yamujyanye yo kuyihesha UEFA Champions League iheruka 1996 ntiyakunze kuko mu myaka 2 amaze gukina iri rushanwa yavuyemo atarenze umutaru.

Ronaldo amaze gutwara Serie A 2 ndetse yabaye umukinnyi w’umwaka mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe.

Marca ikorana bya hafi na Real Madrid ivuga ko Cristiano Ronaldo akomeje ibiganiro na Madrid kugira ngo ayigarukemo ndetse ngo nta gihindutse,umwaka utaha yazagaruka muri iyi kipe yakoreyemo amateka atazibagirana arimo kuyihesha UEFA Champions League 3 zikurikiranya.

Ronaldo yatsindiye Real Madrid ibitego 450 mu mikino 438 yayikiniye kuba muri 2009 kugeza 2018.

Ronaldo akimara kuva muri Real Madrid yahagaritse ibiganiro bye na buri wese uyirimo uretse inshuti ye Marcelo bakomeje umubano gusa mu minsi ishize byarahindutse kuko uyu mukinnyi yarebye umukino wa El Clasico iyi kipe yatsinzemo FC Barcelona ibitego 2-0 ari muri stade ya Santiago Bernabeu.

Muri iyi minsi Ronaldo ari kugaragara hamwe n’abakinnyi bo muri Real Madrid barimo Sergio Ramos na Luka Modric.

Uyu kizigenza bivugwa ko ahembwa ibihumbi 540 by’amapawundi ku cyumweru gusa mu Butaliyani yoroherwa n’imisoro bitandukanye no muri Espagne kuko I Madrid yishyuraga ibihumbi 100 by’amapawundi.